NYARUGURU: Hafashwe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu buryo bwa Magendu

10,432
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Nzeri, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu n’abantu batatu bari bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko iyi myenda yafatiwe mu mudugudu wa Bitare,  akagari ka Nkanda mu murenge wa Busanze,  ahagana saa kumi n’igice z’urukerera, ubwo abantu batatu bageragezaga kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Kwibuka30

Yagize ati:”Mu rucyerera ahagana saa kumi n’igice nibwo abantu batatu bari bikoreye amabaro atatu y’imyenda ya Caguwa, bakimara kubona  inzego z’umutekano ubwo zari ziri kuri Patrol, batuye hasi ayo mabaro y’imyenda bari binjije mu gihugu bayikuye mu gihugu cy’u Burundi baratoroka. Ayo mabaro yose uko ari atatu yahise ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyaruguru, mu gihe hagishakishwa abari bayikoreye.”

SP Kanamugire yasabye abantu  kwirinda magendu n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, abibutsa ko Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi   idindira ryabwo rigira ingaruka no ku iterambere ry’umuturage.

Mu cyumweru gishize, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafatiye abandi bantu batandatu mu mudugudu wa Bususuruke, Akagari ka Kagano, umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe bari mu modoka itwara abagenzi bafite magendu y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 200 bari bakuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.