Nyina wa Ingabire Victoire yagaragajwe nk’ipfunwe ku rwego rw’Ubuzima

1,807
kwibuka31

Dusabe Thérèse ni nyina ubyara Ingabire Victoire, yabaye Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Butamwa kugeza ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga mu 1994.

Minisiteri y’Ubuzima isanga Dusabe wayoboye Ikigo Nderabuzima cya Butamwa ari ipfunwe ku rwego rw’ubuzima, icyakoze igashimira abari mu rwego rw’ubuzima uyu munsi, ko batanga ubuzima aho kubwambura abo abashinzwe kuvura.

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bibukiye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu yahoze ari muri Komine Butamwa, bunamira Abatutsi 1200 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mageragere.

Mu buhamya butangwa n’abarokokeye mu yahoze ari Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bukunze kugaruka kuri Dusabe wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri Mageragere.

Iby’uyu muganga wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi i Mageragere, byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzima ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyahurije hamwe abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda, ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Dusabe Thérèse wayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Butamwa yatukishije izina rya Minisiteri y’Ubuzima, akaba ngo yarageze aho yitwa “Muganga w’Urupfu.”

Yagize ati: “Iri ni ipfunwe ku rwego rw’ubuzima, twaje aha kugira ngo tugaye abaganga babi ’Titulaire wahoze aha’ , ariko tunashime abaganga beza bakomeje kwitanga haba muri biriya bihe bibi kugeza n’uyu munsi, kuko turacyafite umubare muto w’abaganga ariko barihangana.”

Dr Nsanzimana asaba abakora mu nzego z’ubuzima kugendera ku mahame kugira ngo buri wese azasige inkuru nziza ku Isi.

Minisitiri Nsanzimana yasabye abato kwirinda abashukanyi babasaba kugira uwo banga cyangwa bica, kuko ngo ubwicanyi nta muntu n’umwe bwigeze buhira ngo amare kabiri.

Dusabe Thérèse ubu ubarizwa mu Buholandi, asabirwa gufatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abazwe amaraso y’izo nzirakarengane “zishwe ku bwe”, kuko ari we wayoboraga ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Kabanda Alphonse yabigarutseho mu buhamya bwe, aho yagarutse cyane kuri Dusabe Thérèse n’umukobwa we Ingabire Victoire, na we ushinjwa gutagatifuza umubyeyi we akoresheje inshuti ze z’i Butamwa.

Yavuze ko hari Abatutsi benshi birukanwe ku kigo nderabuzima na Dusabe, abataragiye yabahamagariye interahamwe ziraza zirabica.

Ati: “Navuye aha Thérèse amaze kubirukana, ahamagaye Interahamwe ngo zibatware, ubwato twambukiyemo, tumaze kwambuka Interahamwe zabuteye grenade, abantu bose ba hano barabarimbura, abarokokeye aha ntabwo bagera ku 10, ndetse abakuru bo ntibarenga batanu.”

Kabanda avuga ko uku gupfira gushira kwatijwe umurindi n’uruzi rwa Nyabarongo ruzengurutse Umurenge wa Mageragere, ku buryo ngo abaruguyemo bahunga cyangwa bihishe mu gishanga cyawo baruta kure umubare 1200 w’Abashyinguwe mu rwibutso rw’i Mageragere.

Ikiganiro cyatanzwe Lt. Col. (Rtd) Fred Nyamurangwa yavuze ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bageze ku musozi wa Rebero bibagoye, akaba ari ho hashyizwe ivuriro ryo kujya bafashirizamo indembe z’Abatutsi barokokeye mu bice bitandukanye bikikije Kigali, harimo n’abavaga muri Butamwa.

Comments are closed.