Nyuma ya Israel Mbonyi, Leta y’u Burundi yaburijemo n’igitaramo cya Chameleone

6,317
Jose Chameleone Music - Free MP3 Download or Listen | Mdundo.com
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Leta y’icyo gihugu yahagaritse igitaramo Umuhanzi Josee Chameleone yari afiteyo.

Nyuma y’uko ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu gihugu cy’u Burundi ihagaritse ibitaramo by’Abanyarwanda nka Israel MBONYI wari utegerejwe i Bujumbura aho yari kuririmbira Abarundi mu gihe cy’iminsi itatu ikurikirana, kuri ubu Leta y’icyo gihugu ibinyujije muri ministeri y’ubutegetsi, yatangaje ko igitaramo Josee Chameleone yari ahafite nacyo cyaburijwemo kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.

Igitaramo Josee Chameleone i Bujumbura cyari cyahaye akabyniriro ka HAPPY PEOPLE cyari gitegenijwe ku italiki ya 14 Kanama 2021, kikabera i Bujumbura ku butumire bwa Cristal Events, sosiyete izwiho gutunganya ibitaramo bikomeye muri icyo gihugu cy’u Burundi, akaba ari nayo yanditse itangazo rivuga ko icyo gitaramo nacyo cyahagaze kimwe n’ibindi byari gukorerwa i Burundi bigakorwa n’abanyamahanga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Josee Chameleone yihanganishije abakunzi be b’i Burundi ati:”Birababaje, Burundi nzategereza igihe cy’Imana. Ntimwakumva ukuntu nari mbiteguye. Iki gitaramo kizaba vuba cyane!”

Leave A Reply

Your email address will not be published.