Nyuma ya mukuru we, Brian Kagame akaba na bucura bwa PK nawe yinjiye mu gisirikare

Umuhungu wa perezida Paul Kagame Brian Kagame, akaba na bucura bwe, yagaragaye mu bofisiye binjijwe mu ngabo z’igihugu kuri uyu wa gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Ukwakira 2025, i Gako mu Karere ka Bugesera mu ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda, Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u rwanda, yayoboye umuhango wo kwinjiza abofisiye bashya barenga 1000 mu ngabo z’igihugu.
Harimo abofisiye bashya binjijwe mu ngabo z’igiuhugu bagera kuri 987 bigiye amasomo yabo i Gako. n’abandi 42 bigiye bakanakurikirana amasomo yabo yanze y’igihugu, muri aba 42 harimo bucura bwa Perezida Paul Kagame witwa Brian Kagame.
Uyu yinjiye mu ngabo z’igihugu nyuma ya mukuru we Ian Kagame nawe warangije amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza mu mwaka wa 2022, ubu akaba abarizwa mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Brian Kagame nawe yarangije amasomo ye mur ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst. Perezida Paul Kagame, afite abana bane, umwe ni umukobwa, batatu ni abahungu, muri bo babiri bari mu gisirikare, mu gihe undi umwe akaba ari nawe mfura ye, we yihebeye ibijyanye na bizinesi.

Comments are closed.