Nyuma y’amasaha make gusa yerekanywe nk’umukinnyi wa Mukura VSL, Ishimwe J. Rene yahamagawe igitaraganya muri APR FC ngo ajye mu myitozo

887

Umukinnyi Ishimwe Jean Rene wari waraye werekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Mukura VSL amaze guhamagarwa igitaraganya n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ngo ajye gutangira imyitozo.

Ku munsi w’ejo nimugoroba nibwo ubuyobozi bw’ikipe yo mu Karere ka Huye Mukura Victory Sport et Loisir bwashyiraga hanze amashusho (Afiche) yo kwakira umukinnyi mushya mu ikipe yabo ariwe ISHIMWE Jean Rene, umukinnyi wari uvuye mu ikipe ya Marines FC yo mu Karere ka Rubavu, amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi asinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyo kipe ishimisha abatari bake muri ako Karere ndetse no mu tundi duce tutari duke two mu gihugu bitewe n’umwimerere w’umukino wayo.

Muri iryo tangazo na n’ubu rikiri kuri X ya Mukura riragira riti:”Bakunzi ba MVS mwakire Ishimwe Jean Rene ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Marines FC . ubu ni umukinnyi wa Mukura VS&L mu myaka 2 iri imbere”

Nyuma y’iryo tangazo, muri kino gitondo hongeye hamenyekana andi makuru ava mu ikipe ya APR FC ahamagaza igitaraganya uwo mukinnyi ngo aze yitabire imyitozo y’iyo kipe aho isanzwe ibera i Shyorongi.

Twagerageje guhamagara Bwana Ishimwe ngo atubwire ukuri kw’aya makuru ariko ntibyadukundira, ndetse no ku ruhande rw’ikipe ya APR FC ntibashimye kugira icyo bongeraho kuri uwo muhamagaro wa Ishimwe Jean Rene.

Abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda barasanga Ishimwe Jean Rene niba ari iishoboka yari akwiye kwigumira i Huye mu ikipe ya Mukura VSL kuko ariho yabona umwanya wo kujya akina ndetse akaba yakwigaragaza byisumbuyeho, ko mu gihe yakwerekeza muri APR FC byagorana ko akina cyane ko mu mwanya we hariho abandi basore batyaye bashobora kuba bamuri hejuru ku bijyanye n’ubunararibonye mu kibuga.

Comments are closed.