Nyuma y’imyaka 31, abari muri MINUAR basubiye aho bahoze bakorera mu Rwanda

128
kwibuka31

Abahoze ari abasirikare b’Ingabo za Loni mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR), baturutse mu bihugu bya Ghana na Sénégal, bagarutse mu Rwanda mu rugendo rw’icyumweru kuva kuwa 14 kugeza 20 Kanama 2025.

Iri tsinda ry’abahoze ari abasirikare ryatumiwe mu Rwanda na Isōko Centre for Humanity ku bufatanye na Aegis Trust, binyuze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Urwo rugendo rugamije gusubiza amaso inyuma ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ingabo z’amahanga mu kubungabunga amahoro mu bihe bikomeye.

Biteganyijwe ko bazasura inzibutso zitandukanye, baganire n’abarokotse Jenoside ndetse banagirane ibiganiro n’urubyiruko n’inzego zinyuranye ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Bazasura kandi ahantu hari amateka akomeye harimo Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, ETO Kicukiro, Byumba, Mulindi n’ahandi bakoreraga mu 1994.

Isōko Centre yatangaje ko uru rugendo ari igikorwa gikomeye cyo gusubiza agaciro amateka no gutanga amasomo ku isi yose, ko amahoro arinzwe n’ubufatanye n’ubutabera.

Aba basirikare baje mu Rwanda barimo abaturutse muri Ghana aribo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Stephen Parbey, Maj (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho, Ex WO I Sampson Agyare na Brig Gen Elhadji Babacar Faye waturutse muri Sénégal.

MINUAR bwari ubutumwa bw’amahoro bwari bwarashyizweho na Loni mu Ukwakira 1993, bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.

Ubutumwa bwa MINUAR bwari buyobowe na Lt Gen Roméo Dallaire, bari bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ariko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ku itariki 7 Mata 1994, MINUAR ntiyahawe uburenganzira bwo gutabara. Ahubwo, nyuma y’uko abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo za MINUAR biciwe i Kigali, ibihugu byinshi byasabye ko ingabo zose ziva mu Rwanda.

Ku itariki 21 Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo za MINUAR zigera ku 2,500 zikagirwa 270 gusa. Icyo gihe, bamwe mu basirikare baturutse muri Afurika cyane cyane abo muri Ghana na Sénégal, banze kuva mu Rwanda, bahitamo kuguma barinda abasivili ku giti cyabo, nubwo nta bushobozi buhagije bari bafite.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.