NYUMA YO GUTERA GAPAPU UMUHUNGU WA TRUMP KU MUGORE, TIGER WOODS YAVUZE IBANGA YAKORESHEJE.

Nyuma yo gukwirakwiza amshusho abagaragaza bombi, Tiger Woods yavuze ibanga yakoresheje akegukana Vanessa Trump.
Nyuma y’imyaka 7 Vanessa Trump atandukanye n’uwahoze ari umugabo we Donald Trump Jr, umuhungu wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, hakomeje kugararaga amafoto amugaragaza n’umukunzi mushya, akaba yaramamaye abikesheje uduhigo yaciye mu mukino wa Golf akina nk’uwabigize umwuga, Tiger Woods.
Ibi byatangiye kumenyekana ubwo Woods ubwe yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha, amugaragaza n’uyu mugore w’imyaka 37,akabiherekeresha ubusabe yashakaga guha abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 500 bamukurikira.
Uyu mukinnyi wa Golf w’imyaka 49, yaherekeresheje iyi foto, amagambo y’urukundo anatanga icyizere cy’ahazaza ari kumwe n’umukinzi we mushya agira ati”Urukundo ruri mu kirere, kandi ubuzima ni bwiza hamwe nawe. Twishimiye kuzagira urugendo rwacu rw’ubuzima, turi kumwe.”
Vanessa yabyaranye abana batanu na Trump Junior mugihe Tiger yari afite abana 2 mbere yo guhura n’uwahoze ari umugore w’imfura ya Trump.
Comments are closed.