Nyuma yo kubikirwa imbehe GATABAZI JMV yagize icyo asaba perezida KAGAME

6,913

Nyuma y’aho minisitiri Gatabazi JMV akuriwe ku mirimo yo kuyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko kuyiyobora byari amahirwe menshi cyane kuri we ndetse ashimira perezida Kagame wari waramuhaye icyo cyizere.

Abinyujije kuri compte ya twitter, GATABAZI JMV wubikiwe imbehe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022, yavuze ko igihe yamaze ayobora MINALOC byari amahirwe menshi kuriwe ndetse ashimira na perezida wamuhaye ayo mahirwe.

Bwana GATABAZI yagize ati:“Ndagushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku nshingano mwanshinze nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Igihe namaze muri Minisiteri cyari icy’icyubahiro gikomeye, gukorera Igihugu cyacu, ndetse kimbera ubunararibonye bwo kwiga no gukura.”

Comments are closed.