Nyuma yo kwitwara neza muri UEFA Champions league, Vinicius yatumiwe n’umuherwe

1,278

Umukinnyi wa Real Madrid, ikipe iherutse kwegukana igikombe cya UEFA Champions league, yaatumiwe n’umuherwe Dj Khaled iwe mu rugo bagirana ibihe byiza.

Umunya Brazil Junior Vinicius witwaye neza mu mukino wa nyuma wa UEFA Chamipons league, ndetse agatsinda kimwe mu bitego bibiri iyo kipe yatsinze ikipe ya Borussia Dortmund yatumiwe n’umuherwe Dj Khaled.

Ku rukuta rwe rwa X, Dj Jhaled yagize ati:”Nishimiye kwakira umuvandimwe wanjye Vinicius, jye ubwanjye ndamukunda, ariko n’umuryango wanjye uramukunda”, ni amagambo yaherekejwe n’amafoto ari kumwe na Vinicius ubona bose banezerewe, bari kuzenguruka mu busitani bw’uyu muherwe.

Bagiranye ibihe byiza

Khaled yakomeje avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo yitwaye neza mu mukino wa nyuma yahise amutumira kandi nawe akaba ataramugoye, ati:”Nishimiye uburyo yitwaye muri uriya mukino, numvaga ntacyo nakwihemba nk’umukunzi wa Real Madrid usibye gutumaho umugabo w’igitangaza akaza tugasangira ibyishimo, ab’iwanjye ndetse nanjye ubwanjye twarishimye kandi dukomeje kwishimana na Vini

Twibutse ko Real Madrid ariyo yegukanye igikombe cya UEFA Champions league, uyu mugabo w’umunya Brazil Bwana Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ariko akagira akabyiniriro ka Vinicius Junior w’imyaka 24 yageze muri iyi kipe ya Rael madrid mu mwaka w’i 2018 avuye muri Flamengo y’iwabo, atangira gukinira ikipe ya kabiri ya Real, nyuma kubera ubuhanga bwe, yazamuwe muya mbere, ndetse abantu benshi bakaba bemeza ko yayihese cyane nyuma y’aho ibihangange nka Ronaldo Chrstiano, Benzema, … bayiviriyemo.

Comments are closed.