Nyuma y’uburiganya n’ubujura, CAF yanzuye ko ikipe y’u Rwanda AMAVUBI iterwa mpaga

12,548
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa rimaze kwemeza ko ikipe y’u Rwanda AMAVUBI itewe mpaga y’ibitego bitatu kubera amakosa yo gukinisha umukinnyi wahawe amakarita abiri.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa CAF ryaraye ritangaje ko ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru AMAVUBI itewe mpaga kubea ikosa ryo gukinisha umukinnyi MUHIRE Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo mu gihe AMAVUBI yakinaga n’ikipe ya Benin taliki ya 29 Weurwe 2023 ku wagatatu w’icyumweru gishize.

Amakuru dufitiye gihamya avuga ko kuwa 31 Werurwe 2023 mu ijoro aribwo akanama nkemurampaka ka CAF kateranye maze kiga ku kirego cy’ikipe ya Benin yaregaga Amavubi kuba yarakinishije umukinnyi Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ubwo Ikipe ya Benin yacakiranaga n’ikipe y’igihugu Amavubi i Kigali bikarangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Kwibuka30

Nyuma y’inama yaranzwe n’impaka nyinshi bivugwa ko zamaze igihe kitari gito kuko hari bamwe mu bagize ako ka nama bavugaga ko amakosa ari ku musifuzi, ako kanama kanzuye ko AMAVUBI agomba guterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa, kandi ko icyo cyemezo kigomba gukuraho ibyari byavuye mu mukino wo kuwa gatatu ushize.

Hari amakuru avuga ko n’ubwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwabicecetse, bakaruca bakarumira, ariko ko ino myanzuro bamaze kuyimenyeshwa mu ibaruwa ya elekitoronike boherejwe, Abanyarwanda benshi n’abakunzi b’ikipe y’igihugu bakaba bategereje kumva icyo FERWAFA itangaza nyuma y’iyi myanzuro, cyane ko bo bemezaga ko nta kosa rihari kuko ikarita y’umusifuzi itigeze igaragazwa muri raporo y’umusifuzi, kandi ko mbere y’umukino CAF itigeze igaragaza ko Manzi ari mu bakinnyi batagomba kuba bakinishwa..

Uyu mwanzuro uciye umugongo rubanda, ushyize AMAVUBI ahaga, ndetse habi cyane kuko uhise uhindura urutonde rw’agateganyo rw’uko amakipe yari akurikiranye, Ikipe ya Senegal ni iya mbere, ikurikiwe n’ikipe ya Mozambique, ku mwanya gatatu hakaza Benin ubundi yari ku mwanya wa nyuma, noneho Amavubi yamaze guhamywa ubujura n’uburiganya ajya ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda.

Ibi bitumye icyizere cyose cyo kuba Amavubi yakwitabira imikino ya nyuma ya AFCON kiyoyoka, ndetse ntacyo kuko buri tsinda rizazamukana amakipe abiri, bityo U Rwanda, Benin na Mozambique arizo zagombaga kwishakamo uzamuka kuko Senegal yo yabirangije kera.

Kugeza ubu haracyibazwa uzashyirwaho buno burangare!! Reka dutegereze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.