Nyuma y’Ubwongereza n’Ubufaransa, Canada nayo irateganya kwemeza ubwigenge bwa Palestine


Nyuma y’ibihugu nk’Ubufaransa n’Ubwongereza biherutse gutangaza bitarya umunwa ko bizemeza ubwigege bwa Leta ya Palestine, Canada nayo yamaze gutangaza ko yiteguye kwemeza ubwigenge bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kwemera Palestina nk’igihugu mu kwezi kwa cyenda uno mwaka wa 2025. Canada nimara kubyemeza, kiraba kibaye igihugu cya gatatu cy’igihangange cyemeje ku mugaagaro ubwigenge bwa Leta ya Palestine nyuma y’Ubwongereza n’Ubufaransa.
Mark Carney atangaje ibi inyuma y’umusi umwe gusa Ubwongereza nabwo butangaje ko buzakwemeza Palestina nk’igihugu muri uku kwa cyenda keretse gusa mu gihe Israel yaba yemeye guhagarika intambara n’ibindi bisabwa.
Uyu mugabo yavuze ko igihugu cye cyahisemo uno murongo nyuma yo kubabazwa n’ibibi Israel ikorera abaturage ba Palestine cyane cyane abatuye muri Gaza, ndetse ko igihugu cye cyiteze kwemeza ibi mu nama rusange ya ONU iteganijwe kuba mu kwezi kwa cyenda uno mwaka ikabera New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ibisanzwe, yagize ati:”Ibibazo Abanyepalestine bahura nabyo ntawabirenza ingohe, ni ibibazo birenze kwemera, kugeza ubu duhagaze aho, keretse gusa Israel yemeye guhagarika ibikorwa byayo bibi ku baturage b’inzirakarengane ba Palestine, naho ubundi nta kizatubuza kwemeza Palestine nk’igihugu, ahari bizagira icyo bifasha”
N’ubwo bimeze bitya, ishyaka ry’abatsimbatara ku mahame ya kera muri Canada ryanenze cyane Minisitiri w’intebe watangaje ko azemeza Palestine nk’igihugu, mu butumwa iryo shyaka ryanyujije kuri X, ryavuze ko kuba Carney agiye kwemeza ibyo, bimeze nko kwirengagiza ibitero Hamas yagabye ku nzirakarengane ry’Abanya Israel taliki 7 z’ukwa cumi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel yavuze atengushwe n’iki cyemezo cya Canada, ku bwe agasanga ari nkaho Canada ishaka guhemba Palestine ku bikorwa by’iterabwoba ibamo, ati:”Dutengushywe cyane na Canada, iki cyemezo rwose kimeze nk’aho ari uguhembera ibikorwa bibi bya Palestine n’abambari bayo HAMAS ndetse bigasa nko kubiyihembera“
Ibihugu by’Ubwongereza n’Ubufaransa biramutse byemeje ko Leta ya Palestine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba ariyo yonyine isigaye muri bya bihugu 5 ntavuguruzwa biri mu muryango w’Abibumbye.
Twibutse ko mu bihugu 193 bigize umuryango w’Abibumbye, ibigera ku 147 aribyo bimaze kwemeza Palestine nka Leta yigenga.
Comments are closed.