Nyuma y’uko Jay-z yanze kumushyira mu gitaramo cye, The game arashinjwa na benshi kumuvuga nabi

8,760
The Game and JAY-Z

The Game wari witeze kuza ku rutonde rw’abazafatanya na Jay-Z mu gitaramo cyiswe super bowl halftime show akomeza gushinjwa kuvuga nabi jay-Z ariko we akabihakana.

Iki ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Dr. Dre, Snoop dogg, Eminem, Mary J. Blige, Kendrick Lamar, na 50 Cent. uyu muraperi asa nkaho yumvise uburyo bumwe bwo kutashyirwa mubirori, nubwo byabereye mumujyi yavukiyemo wa Los Angeles n’ubwo benshi bavuga ko yavuze nabi nyuma yo kudatumurwa na Jay-Z

Hari amakuru yavugaga ko mbere gato yabanje guterana amagambo na Jay-z ndetse bagatukana bikomeye nyuma yo kutisanga kuri liste nyamara uyu mugabo w’imyaka 42 akomeje kubitera utwatsi avuga ko nta kibazo afitanye n’uyu muhanzi akaba n’umunyabizinesi ukomeye kuko ari amahitamo.

Jayceon Terrell Taylor, uzwi cyane nka The Game wavukiye mu ntara ya California afite album yasohoye mu mwaka wa 2019 yitwa Born to rap iriho indidimbo 25 harimo n’iyitwa cross on Jesus back zigikunzwe kugeza na n”ubu.

(written by Emmy Noah)

Comments are closed.