Odinga Raila yizeye ko urukiko ruzatesha agaciro ibyavuye mu matora kuko amaze gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko yibwe amajwi

8,270

Umunyapolitiki Raila Odinga uherutse gutsindwa mu matora yo muri Kenya, yatangarije abarwanashyaka be ko yizeye ubushishozi bw’urukiko rw’ikirenga mu gutesha agaciro ibyavuye mu matora kuko ubu amaze gukusanya ibimeyetso byose bigaragaza ko yibwe amajwi atari make.

Raila Odinga watanzweho umukandida n’Ihuriro Azimio la Umoja One Kenya, yatangaje ko bamaze gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko bibwe amajwi mu matora yabaye ku wa 9 Kanama 2022.

Odinga yavuze ko bateganya kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga, ruzemeza niba amatora asubirwamo cyangwa rugashimangira ko William Ruto watanzwe n’ihuriro Kenya Kwanza, yatsinze.

Odinga yavuze ko icyemezo cya Perezida wa Komisiyo y’amatora (IEBC), Wafula Chebukati, cyo gutangaza ko Ruto yatsinze, cyaciye igihugu mo ibice ndetse kigiha amenyo y’abasetsi.

Nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’amatorero kuri uyu wa Gatandatu, Odinga yavuze ko Azimio imaze gukusanya ibimenyetso byose bigaragaza ko Chebukati atanyuze mu nzira za nyazo, mu gutangaza uwatsinze amatora.

Yakomeje ati “Turimo kubona abantu bamwe biyita perezida watowe, nyamara tuzi ko icyemezo cya IEBC kitajyanye n’ibyemejwe n’umubare munini muri ba komiseri barindwi bagize komisiyo.”

“Twavuze ko tudashaka ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose mu gihugu, dushaka amahoro. Ni yo mpamvu twiyemeje kunyura mu nzira iboneye y’amategeko, tukagana urukiko kugira ngo dusobanure ikibazo cyacu, tugaragaze ibimenyetso byerekana ko amatora atanyuze mu mucyo.”

Odinga yavuze ko urukiko ruzafasha mu kwerekana ukuri, igihugu kikabasha kumenya icyabaye, ubundi kikareba imbere.

Ubwo ibyavuye mu matora byatangazwaga, ba komiseri bane muri barindwi bavuze ko badakeneye kwihuza n’ibyatangajwe, ahubwo bajya mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Serena Hotel.

Mu matora aheruka, Ruto w’imyaka 55 yagize amajwi 50.49 %, Raila Odinga w’imyaka 77 agira amajwi 48.8%.

Bijyanye n’ibiteganywa n’Itegeko nshinga, itsinda rya Odinga rifite iminsi irindwi irangira kuri uyu wa Mbere, ngo ribe ryamaze gutanga ikirego mu Urukiko rw’Ikirenga.

Uru rukiko narwo ruzaba rufite iminsi 14 ngo rutangaze icyemezo cyarwo cya nyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.