OMAH LAY YAVUZE KO YIYAMAMAJE WENYINE MU BAHANZI BEZA B’IKI KIRAGANO.


OMAH LAY YAVUZE KO ARIWE MUHANZI MWIZA UHARI MU KIRAGANO CYE.
Ubwo yasuraga urubuga rwe rwa X, uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Afro Beat akorera mu gihugu cya Nijeriya, yasize atangaje ko ntawe baburanira kuba uwa mbere mu bahanzi beza babayeho mu kiragano cye.
Mu magambo ye yagize ati: “Muraho? nitwa Omah Lay nkaba ndi umuhanzi wa mbere ukomeye mu kiragano cyanjye, simfite ibihamya nonaha ariko hazaza byinshi mu gihe kiri ibere. Murakoze, umunyakuri wanyu, umuhungu umwe rukumbi.”

N’ubwo ababiganiriyeho batabivuzeho rumwe bamwe bakabyemeza abandi bakabihakana bavuga ko yaba yihuse kubitangaza, hari abashingiye ku muzingo mushya w’indirimbo uyu muhanzi w’imyaka 28 aherutse gusohora, kugira ngo abakunzi b’injyana ye bakomeze bumve indirimbo ziwugize.
Comments are closed.