Padiri Thomas yahamijwe icyaha cyo kwica ufite ubumuga bw’uruhu

8,546

Urukiko rwo muri Malawi kuri uyu wa Mbere rwakatiye umupadiri igifungo cy’imyaka 30 azira uruhare mu rupfu rw’ufite ubumuga bw’uruhu.

Padiri Thomas Muhosha, urukiko rwagaragaje ko mbere yo kwica MacDonald Masambuka, yari afite umugambi wo kujya kugurisha uruhu rwe mu mahanga.

Padiri yakatiwe ari kumwe n’abandi bantu batanu bo bahawe igifungo cya burundu.

Umwe mu bakatiwe yari umuvandimwe w’uwishwe, nk’uko ibinyamakuru byo muri Malawi byabitangaje.

Kugira ngo babashe kwica nyakwigendera, babanje kumubeshya ko bamuboneye umugore, bamusaba kuza bakajya kumumwereka ari nabwo bamwicaga.

Guhera mu 2014 Malawi yugarijwe n’ubugizi bwa nabi bwibasira abafite ubumuga bw’uruhu. Benshi mu bagendera mu migenzo gakondo bifashisha ibice by’imibiri y’abo bafite ubumuga mu bupfumu n’ibindi, bizeye ko bazabona ubukire n’amahirwe.

Comments are closed.