Pakistan: Abantu 12 bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi


Minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Pakistan yemeje ko abantu bagera kuri 12 bahitanywe n’igikorwa cy’ubwiyahuzi cyakorewe mu murwa mukuru w’icyo gihugu Islamabad kibera hanze y’urukiko rwa rubanda.
Mu gihugu cya Pakistan haravugwa inkuru y’igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye none kuwa kabiri taliki ya 11 Ukuboza 2025 ahagana saa sita z’amanywa, kibera hanze y’urukiko rukuru rwa rubanda mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad. Amakuru yemeje ko abantu bagera kuri 12 aribo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi, mu gihe abakomeretse nabo babarirwa kuri 27.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Palestine Bwana Mohsin Naqvi yavuze ko uwari ugiye kwiturikirizaho igisasu yari yateguye gutera urukiko rwa rubanda ariko ntiyabasha kwinjira mu nyubako imbere.
Amashusho yafatiwe aho byabereye, yerekanye ibisigazwa by’imodoka zarashwe, ndetse n’imivu y’amaraso y’abari bamaze guhitanwa n’icyo gisasu.
Umwe mu bunganira abantu mu mategeko uhamya ko yari hafi y’aho byabereye, yavuze ko ubwo yari arimo aparika imodoka ye ngo yinjire mu rukiko, aribwo yahise yumva ikintu gituritse maze yihutira gusubira mu modoka, ati:”Nariho ngana mu rukiko, nkimara guparika imodoka, numvise ikintu giturika cyane, nihutira gusubira mu modoka, nyuma y’amasegonda make yari induru n’imivu y’amaraso, byari biteye ubwoba cyane”.
Naqvi yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye igikorwa cyo guhiga bukware uwo mubisha, kandi ko ababigizemo uruhare bose bazagezwa imbere y’ubutabera.
N’ubwo nta muntu n’umwe cyangwa umutwe runaka wari wigamba icyo gitero, minisitiri w’intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif yavuze ko agatsiko k’abahezanguni gashyigikiwe n’Ubuhinde ari ko kari inyuma y’iki gitero cy’ubwiyahuzi, kugeza ubu Ubuhinde ntacyo bwari bwatangaza nyuma y’iki kirego cya Pakistan.

Perezida wa Pakistan Asif Ali Zardari yavuze ko “yamaganye bikomeye icyo gitero cy’ubwiyahuzi” asaba inzego zibishinzwe kuba zagaragaje ababyihishe inyuma mu minsi mike bagashyikirizwa inkiko, ati:”Mbabajwe cyane n’icyo gitero, umuryango wanjye bwite ndetse na Leta ya Pakistan twihanganishije imiryango yabuze ababo, n’abakomeretse Leta irakomeza kubavuza, ndasaba buri wese bireba gushyira imbaraga mu kugaragaza abihishe nyuma y’iki gikorwa kigayitse”
27 bakomeretse bari gukorerwa ubuvuzi mu bitaro bikuru i Islamabad.
Comments are closed.