PAPA CYANGWE YONGEYE KWIKOMA UWAHOZE ARI SEBUJA ROCKY

1,232

Papa Cyangwe yasohoye imbamutima ze nyuma yo gusibirwa indirimbo ze zose ku rubuga rwa YouTube.

Ni kenshi abahanzi bafitwe mu nshingano n’abashinzwe kureberera inyungu zabo bahitamo gutandukana nyuma y’igihe runaka bitewe n’ibyo batumvikanaho dore ko akenshi uko umuhanzi azamuka ari nako akomeza gusaba ibyisumbuyeho. Iyo atabibona rero kandi bigaragara ko yinjiza agatubutse, bashobora gutandukana; Gusa hari n’izindi mpamvu zirimo no kuba umuhanzi yahindura aho gukorera, akajya ku wundi mugabane cyangwa akabona undi muntu wabasha kumumenyera inyungu ze.

Ibyabaye kuri Papa Cyangwe muri 2021, bisa n’ibyo twavuze haruguru dore ko we ubwe yivugiye ko Rocky wari ushinzwe kureberera inyungu ze batandukanye nyamara ntiberure icyabibateye, buri wese yikoma undi, kugeza ubwo Marc Uwizeye uzwi nka Rocky asubie ko “Icyo yafasha uyu muraperi kugeza kuri ubu ari ukumushyingura”. Ibi Cyangwe yanabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko nta bugabo buri mu kwivuguruza maze ukanahitamo gusiba indirimbo z’uwo avuga ko ngo yitaga ko areberea inyungu kandi byaramuvunnye. Yasoje amucyurira ko umuyoboro uri kumuha agatubutse(Channel ya Rocky), ari Papa Cyangwe wabigizemo uruhare ngo uzamuke.

Ibi bije bikurikiraho ibyago byabaye kuri uyu muraperi nyuma y’uko umuyoboro wa YouTube yashyiragaho indirimbo ze wibwe, maze bigatuma atangira kujya asaba abantu kongera kumufasha kuzamura uru rubuga rwe rushya aherutse gufungura. Urunturuntu hagati y’ibi byamamare ntirujya rushira dore ko uko bwije n’uko bukeye haza utundi dushya, akaba ari urugero rwiza rw’abatandukanye bagakomeza guhana ikinyarwanda aka za mvugo z’urubyiruko rwa none.

Comments are closed.