PASCALE FERRIER bivugwa ko yashatse kuroga Prezida Trump ni muntu ki?

7,936
Pascale Ferrier: White House ricin package suspect in court - BBC News

Pascale Cécile Véronique Ferrier, ni umugore winzobere mu ikoranabuhanga, akaba ari nabyo akoramo, akora mu byitwa “Programming”. Pascale Cecile Ferrier afite imyaka 53, ubusanzwe akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko aza guhabwa ubwenegihugu bwa Canada mu mwaka wa 2015 nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Umwaka ushize muri 2019, Mu kwezi kwa gatatu, Pascale Ferrier yafungiwe muri leta ya Texas aregwa kwitwaza imbunda binyuranyije n’amategeko, n’uruhushya ruhimbano rwo gutwara imodoka nk’uko inyandiko zo muri gereza zibivuga.

Numa, Madame Ferrier Pascale yasubijwe mu gihugu cya Canada nyuma y’uko bavumbuye ko Visa ye muri Amerika yari yararangiye kandi yahakoze icyaha nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times.

Kugeza ubu bivugwa ko uburozi bundi yohereje muri leta ya Texas nta muntu bwagize icyo butwara kuko bwavumbuwe mbere.

Ku wa mbere abapolisi muri Québec basatse inzu ye iri ahitwa Saint-Hubert bavuga ko ibiri mu nzu ye bihura neza n’ibyo ashinjwa n’inzego z’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Comments are closed.