Perezida Donald Trump yavuze impamvu atazitabira inama ya G20 iteganijwe kubera muri Afrika y’efo


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nyakubahwa Donald Trump, yatangaje ko atazitabira inama ya G20 iteganyijwe kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, avuga ko igihugu cyakiriye iyo nama “kitagikwiye kugira umwanya mu bihugu biyoboye ubukungu ku isi.”
Mu ijambo yavugiye mu nama y’abacuruzi b’Abanyamerika yabereye i Miami, Trump yagize ati: “Afurika y’Epfo ntikwiye no kuba ikiri mu bihugu bya ‘G’, kuko ibyabaye yo biteye agahinda.”
Iyo nama iteganyijwe kuba ku wa 22–23 Ugushyingo, aho Perezida Trump azahagararirwa na Visi Perezida J.D. Vance, uzahagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump, umaze igihe anenga imishinga ya guverinoma y’Afurika y’Epfo ijyanye no gusubiza ubutaka abaturage, yashinje Pretoria “Kubangamira bikomeye ibikorwa by’uburenganzira bwa muntu” bikorerwa abahinzi b’abazungu, iki kirego guverinoma y’Afurika y’Epfo yaracyamaganye ivuga ko “kidafite ishingiro kandi gishuka rubanda.”
Comments are closed.