Perezida Kagame agiye guhurira na Tshisekedi muri Angola

8,362
Kwibuka30

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka ushingiye ku birego RDC ishinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, mu gihe rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ingabo zacyo ziheruka kurasa mu Rwanda ibisasu bitandukanye, byasenye inzu biknakomeretsa abantu.

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatatu yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, haganirwa ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Yavuze ko ibyo bibazo by’umwihariko ibijyanye no kubura imirwano kwa M23, bishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze kugerwaho hishushywe akuya mu mutekano muri RDC n’akarere.

Yakomeje ati “Bityo, ndasaba RDC n’u Rwanda kwifashisha inama igiye guhuzwa na Perezida João Lourenço i Luanda, nk’umwanya wo gukemura ibyo batumvikanaho binyuze mu biganiro. Hagati aho, ni ngombwa ko ibihugu byombi bikomeza gukoresha inzira zashyizweho mu karere nk’uburyo bwo kugenzura ibibera ku mipaka (EJVM), mu gukemura ibyo batumvikanaho kandi bashingiye ku bimenyetso bifatika.”

Ntabwo umunsi nyir’izina ibi biganiro bizaberaho uratangazwa. Mu kanama gashinzwe umutekano, ibihugu byinshi byagaragaje ko bishyigikiye ubu buryo bw’ibiganiro.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Umuryango w’Abibumbye, Nicolas de Rivière, yashyigikiye ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gikomeza gukurikiranwa mu buryo bw’akarere, binyuze mu biganiro bya Nairobi.

Yamaganye ibitero bishya bya M23 ku Ngabo za Leta na MONUSCO, kimwe n’iby’indi mitwe irimo CODECO, ADF ndetse na FDLR.

Yakomeje ati “U Bufaransa buzakomeza gushyigikira ko habaho ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda binyuze mu buryo busanzweho ndetse n’inzira za dipolomasi. Ndanagaruka ku buhuza bwatangijwe na Perezida wa Republika ya Angola, ku bufatanye n’Ubumwe bwa Afurika.”

Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard M. Mills, we yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC guhagarika ibikorwa byayo, igashyira intwaro hasi, iyo mu gihugu igafashwa gusubira mu buzima busanzwe, naho ikomoka mu mahanga igasubira iwabo.

Yakomeje ati “Turasaba RDC n’u Rwanda gukomeza intambwe nziza zigamije guhosha umwuka mubi. Dushyigikiye ibiganiro bya Nairobi n’uruhare rwo ku rwego rwo hejuru rwa ba Perezida ba Kenya na Angola kuri iki kibazo.”

“Turifuza gukoresha uyu mwanya mu gushimangira ko buri gihugu kigomba kubaha teritwari y’ikindi cy’abaturanyi.”

Kwibuka30

Yanagarutse ku magambo y’u Rwanda y’uko muri ibi bibazo MONUSCO irimo gukora ku ruhande rumwe na FDLR hamwe na FARDC, ngo bishobora gutuma izi ngabo zibasirwa.

Yakomeje ati “RDC ifite inshingano z’ibanze zo kurinda abaturage bayo, kandi USA yiteguye gutanga umusanzu wayo mu bufatanye na RDC, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye. Ndasaba abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba gukoresha uburyo bushingiye ku biganiro.”

“Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashimangira ko kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwa RDC bigomba gukorwa mu buryo buhuriweho na MONUSCO, kandi bigakorwa hakurikijwe ibyemeranyijweho n’impande zombi n’amategeko mpuzamahanga, harimo n’itegeko mpuzamahanga ry’uburengangerazuba bwa muntu.”

Bigomba kandi ngo kujyana n’imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu bijyanye n’ibihano byashyiriweho RDC, kohereza izo ngabo bikamenyeshwa aka kanama mbere y’uko zoherezwa.

Yakomeje ati “Ndasaba RDC, u Rwanda n’ibindi bihugu bya EAC guhosha umwuka mubi, bigafatanya gushaka igisubizo kirambye ku bugizi bwa nabi n’umutekao muke mu burasirazuba bwa Congo.”

Intumwa yungirije y’u Bwongereza mu Umuryango w’Abibumbye, James Kariuki, we yavuze ko ibyago by’uko hashobora kubaho intambara y’akarere biri hejuru kurusha mu kindi gihe.

Yakomeje ati “Hakenewe guhosha umwuka mubi ku mpande zombi kandi hakubahwa ubusugire bwa buri gihugu. Guhosha umwuka mubi kandi bigomba kugendana no kurwanya imvugo z’urwango cyangwa gushaka gushora abantu muri ibyo bikorwa.”

Yashimye ibiganiro birimo kugirwamo uruhare na Perezida Kenyatta ndetse na Lourenço, avuga ko u Bwongereza bubishyigikiye.

Yashimangiye ko mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, abona igisubizo kiri mu biganiro n’inzira za dipolomasi kurusha imbaraga za gisirikare.

Yanasabye Leta ya Congo ko muri ibi bihe ikwiye gukuramo ibihe bidasanzwe yashyizeho mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, hagasubizwaho ubuyobozi bwa gisivili bwasimbujwe ubwa gisirikare.

(Src:Igihe)

Comments are closed.