Perezida Kagame yagaragaje ko u Bubiligi bwahereye kera bukoroga u Rwanda atari ibya none.

1,531

Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri gahunda asanzwe agira yo Kwegera Abaturage mu biganiro yagiranye n’abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi baje baturuka mu mpande z’igihugu, maze ababwira ko u Bubiligi kuba buri gukoroga u Rwanda atari ibyanone.

Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko umubano utari mwiza umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ari ibintu byahereye cyera ubwo u Bubiligi bwangaga Ambasaderi u Rwanda rwoherejeyo ngo aruhagararire muri icyo gihugu, bavuga ko ashobora kuba atarakoreye neza RDC.

Perezida Kagame yababwiye kandi ko bimwe mu byago u Rwanda n’Abanyarwanda bafite, ari ukuba barakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda (u Bubiligi) kakarucamo ibice kugira ngo rungane nako.

Umukuru w’igihugu yagize ati: “Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza, u Bubiligi bwishe u Rwanda bukica n’Abanyarwanda mu mateka. Aya yose arenze mu myaka 30 gusa, bukaBa butugarukaho abasigaye bukabica. Twarabihanangirije kuva cyera, turaza kubihanangiriza n’ubu.”

Yakomeje ati: “Ndavuga abo birwira batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe byatunanira? Aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa bakaduha amahoro. Ndabivuga mbateguza ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose tumaze kuri uru rugamba rwacu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo ko dukwiriye kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, ni ukubyiyuhagira bakatuvaho.”

Umukuru w’igihugu kandi yakomoje ku bibazo biri muri RDC, maze agaragaza ko Ababiligi bajya i Kinshasa bakavuga ko baza gufatira u Rwanda ibihano, kandi babwira Isi yose kubikora ku Rwanda.

Ati: “Ariko se wowe nta soni ugira? Isoni aho zikwiye gutangirira guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda? Koko! U Rwanda uko rungana! Twebwe twicaye ubu tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni abantu bamwe, bitururetse ko turi aho twirwanaho, twirwariza, dushaka kubaho uko dushaka kubaho. Baduhaye amahoro. Tugiye kuzira ko tungana nabo ariko bo bafite ahandi bavugira.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko bari mu nzira yo kuba bo, kuko badakwiye kuba abandi, bakabana n’abantu, bagahana amahoro, bagakora ibyo bagomba gukora bibateza imbere, bakaba ari byo bashyira imbere bashyize hamwe, bagakorera Igihugu cyabo.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yari imaze iminsi itangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane, Igihugu gisanzwe gifitanye n’u Bubiligi.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bubiligi bugaragaje ko bushyigikiye Leta Congo, mu kubangamira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rufitanye n’ibigo by’imari n’imiryango mpuzamahanga.

Itangazo MINAFFET yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, ryagiraga riti “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira y’ubuhuza yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), n’Inama ya EAC-SADC kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwo bwakomeje gukorana na RDC mu kubangamira u Rwanda, ngo rubure inkunga zo gushyigikira iterambere harimo n’iz’imiryango mpuzamahanga.”

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ko imyifatire y’u Bubiligi muri iki kibazo, igaragaza ko nta musingi ukomeye ugihari w’ubufatanye mu iterambere hamwe n’u Rwanda.

(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)

Comments are closed.