Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu Nama yiga ku Ishoramari muri Afurika

12,421
Kwibuka30

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu Nama yiga ku Ishoramari muri Afurika

Perezida Paul Kagame yageze muri Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Brazzaville mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2019, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba.

Kwibuka30

Inama yitabiriye iteganyijwe hagati ya tariki ya 10-12 Nzeri 2019 iri kuba ku nshuro ya gatanu; ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukoresha ubufatanye mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo ku Mugabane wa Afurika’.

Abitabira iyi nama yiswe “Invest in Africa Forum-IAF” bigira hamwe icyakorwa mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo nka kimwe mu bikenewe mu cyerekezo cya Afurika..

Inama ya mbere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2015, iya kabiri ibera Guangzhou mu Bushinwa muri Nzeri 2016, iya gatatu yabereye i Dakar muri Sénégal muri Nzeri 2017, iya kane ibera i Changsha mu Bushinwa muri Nzeri 2018.

Leave A Reply

Your email address will not be published.