Perezida Kagame yageze muri Samoa ahabera inama ya CHOGM

1,163

Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Apia, mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Akigera muri iki gihugu giherereye rwagati mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo.

Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi, icyakora ibirwa bibiri ni byo binini, kuko byihariye 99% by’ubuso bugize iki gihugu, naho ibindi 7 bisigaye bigasigarana 1%.

Comments are closed.