Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bari aba minisitiri batagarutse muri Guverinoma.

404

Umukuru w’igihugu yatanze igisa n’ihumure ku bayobozi batagarutse muri Guverinoma nshya igiye gutangirana nawe muri ino manda y’imyaka itanu, avuga ko abatagarutse mu bagize Guverinoma atari uko birukanywe ko ahubwo bahinduriwe imirimo kandi ko igihe ni kigera bazagaragara.

Ibi umukuru w’lgihugu Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa mbere ya tariki 19 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta baheruka kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ubwo yageza ijambo kubagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye yavuze ko abahoze muri guverinoma y’ubushize batagarutsemo atari uko birukanywe ahubwo ko bahinduriwe imirimo, ko igihe cyabo ni kigera bazagaragara.

Yagize ati: “Abatagarutse muri Cabinet ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa ubwo igihe nikigera bizagaragara.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko hari igihe abayobozi bajya birukanwa iyo bakoze amakosa. Ati: “Abatagarutse ntabwo ari ukwirukana, kwirukanwa nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa.

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi buri wese kwisuzuma ku giti cye, adategereje ibyo azumva hirya no hino, ahubwo bakavugurura imikorere ibitarakozwe neza kuri iyi nshuro bigakorwa.

Ati: “Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe, wibwize ukuri, ukisuzuma kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? Ubwo hari ikibazo cyaba kikurimo ushoboye kwicara ukibeshya, ni ukuvuga ngo hari ikibazo cyaba kikurimo ukwiriye gusuzuma nacyo.

Comments are closed.