Perezida Kagame yakiriye abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal


Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Yassine Fall, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida w’Igihugu cye, Bassirou Diomaye Faye.
Umukuru w’Igihugu kandi yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopian National Defence Force – ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Mata 2025.
Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibi bihugu byombi.
Comments are closed.