Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi ba Tanzaniya na Libiya

10,077
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Perezida wa repubulika yakiriye mu biro bye ba ambasaderi babiri b’ibihugu bitandukanye bo ku mugabane wa Afrika.

Perezida Kagame yakiriye Maj. Gen. Richard Mutayoba Makanzo ugiye guhagararira igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda ndetse na Bwana Ibrahim Sidy Ibrahim Matar uhagarariye igihugu cye cya Libiya mu Rwanda.

Kwibuka30

Ibihugu bya Tanzaniya n’u Rwanda bifitanye umubano w’igihe kitari gito, ndetse Nyakwigendera Pombe Magufuli wigeze kuyobora igihugu cya Tanzaniya yakoreye uruzinduko rwe mu Rwanda, kimwe mu bihugu bike cyane uwo muyobozi yaba yarasuye, ndetse n’uwamusimbuye SAMIYA HASSAN nawe akaba amaze kugenderera u Rwanda.

Umubano wa Lbiya n’u Rwanda nawo ni uwa kera, ndetse hari inkunga zitandukanye uwahoze ayobora Libiya yahaye u Rwanda nk’amashuri y’ahazwi nko kwa Kadhafi ari imwe mu nkunga Libiya yahaye u Rwanda.

Ambasaderi wa Libya, Ibrahim Sidy Ibrahim Matar, ashyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Ambasaderi wa Tanzania, Major General Richard Mutayoba Makanzo na we yakiriwe na Perezida Kagame

Comments are closed.