Perezida Kagame yasezeye kuri Amb. wa Amerika wasoje imirimo ye

174

Perezida Paul Kagame, yasezeye kuri Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric William Kneedler, wasoje imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.

Ni itangazo ryagiraga riti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler ubwo yari arangije urugendo rwe rwo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama, yari yasezeweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe amushimira uruhare rwe mu gukomeza guteza imbere mubano w’Ibihugu byombi.

Mu Ukwakira 2023, ni bwo Amb. Eric William Kneedler yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman, woherejwe guhagararira iki gihugu muri Mozambique.

Uyu mugabo ari mu badipolomate 29 baheruka guhamagazwa n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu no guteza imbere imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi.

Mu Ukuboza 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo rukore mu buryo bugezweho, afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 328.

Amerika yagize uruhare runini mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu ya Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibihugu byombi Kandi bifitanye andi masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera za 2022.

Comments are closed.