Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

220
kwibuka31

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga, hagamijwe kunoza imikorere no kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, uyu munsi tariki ya 18 Nzeri 2025, hashyizweho abayobozi bakurikira:

Mu bagize Guverinoma:

  • Bwana Yves Iradukunda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT).
Iradukunda Yves yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Muri Perezidansi ya Repubulika (OTP):

  • Bwana Dieudonné Gatete yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
  • Madamu Viviane Mukakizima yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida.
  • Amb. Claude Nikobisanzwe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protokole ya Leta.
Dieudonné Gatete yagizwe Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika (Director of Cabinet)

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (OPM):

  • Bwana Leonard Minega Rugwabiza yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma.

Amb. Moses Rugema yagizwe High Commissioner w’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Bwana Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA):

Bwana Clement Kabiligi yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA)

Bwana Eraste Rurangwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT)

Mu nzego zigenga:

  • Bwana Thaddée Tuyizere yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).
  • Bwana Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA).
  • Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Ibi byemezo byashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

(Inkuru ya Daniel NIYONKURU/ indorerwamo.com)

Comments are closed.