Perezida Kagame yashyizeho guverinoma nshya itarimo aba minisitiri 3 bari mu ya mbere.

404

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Kmamena 2024 yashyizeho aba minisitiri bagize Guverinoma n’abandi bayobozi, aba bose bakaba bakuriwe na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente nawe uherutse kugirirwa icyizere na Parezida Paul Kagame, ibi bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rikaba rigaragaza ko abayobozi Umukuru w’igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Muri iyi Guverinoma Umukuru w’Igihugu yashyizeho ntirimo abaminisitiri batatu aribo uwa Siporo, uw’Ubucuruzi n’Inganda n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Aurore Mimosa wasimbujwe Richard Nyirishema, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome asimbuzwa Bwana Prudence Sebahizi, mu gihe Dr Uwamariya Jeanne d’Arc yasimbujwe Amb. Nkulikiyinka Christine.

Comments are closed.