Perezida Kagame yifurije Abaturarwanda Umunsi Mwiza w’Intwari
Perezida Kagame yifurije Abaturarwanda Umunsi Mwiza w’Intwari, ashimangira ko ari uwo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera.
Umukuru w’Igihugu yagize Ati “Izo ndagagaciro akaba ari zo zigize umusingi w’Igihugu cyacu uyu munsi. Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n’inzitizi duhura na zo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera.”
Kuri uyu munsi kandi Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’umutekano, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’intwari ziruhukiye ku Gicumbi cy’Intwari.
Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, haririmbwe indirimbo yubahiriza Igihugu, hanafatwa umunota wo kwibuka Intwari zatabarutse.
Intwari u Rwanda rwizihiza ziri mu byiciro bibiri birimo icy’Imanzi n’icy’Imena.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho. Ni cyo kibarizwamo Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi mu 1997.
Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 31, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.
Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere hagati y’imyaka ya 1994-1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’Umunsi wo gukunda Igihugu.
Comments are closed.