Perezida Kagame yirukanye Jeanine Munyeshuli wari Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN
Perezida Paul Kagame yirukanye ku mirimo ye Jeanine Munyeshuli, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Tariki 24 Kanama 2023, nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, aba barimo na Jeannine Munyeshuli wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Imwe mu mirimo yakoze harimo kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’umuryango witwa AZAHAR Foundation kuva muri 2010, ni umuryango uharanira kuvura ibikomere no kubiba amahoro mu miryango yazahajwe n’amakimbirane babaha inyigisho ndetse n’imyotozo ya YOGA, imyitozo ngororamubiri ariko inagorora imitekerereze n’amarangamutima ya muntu.
Jeannine Munyeshuli afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu bwifashisha imibare ndetse n’ibarurishamibare yavanye muri Kaminuza y’i Geneva mu Busuwisi.
Ataragirwa Umunyamabanga wa Leta, Munyeshuli yari umuyobozi ushinzwe ingamba zijyanye n’umutungo muri Kaminuza yigishya iby’ubuvuzi, UGHE kuva mu mwaka wa 2021, ndetse yari n’umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi muri Banki yitwaga COGEBANQUE.
Comments are closed.