Perezida Kagame yitabiriye Inama muri Kenya

1,968
RPF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko muri iyo nama  Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa Kenya Dr. William Samoei Ruto n’abandi Bakuru b’Ibihugu ndetse n’impirimbanyi mu bukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. 

Iyo nama nyafurika yiga ku mihindagurikire y’ibihe izamara iminsi itatu, yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Guverinoma ya Kenya. 

Ifite Insanganyamatsiko igira iti: “Guharanira Iterambere ritangiza ibidukikije n’ishoramari mu bisubizo bihangana n’imihindagurikire y’ibihe bibereye Afurika n’Isi yose.”

Iyo nama ibaye mu gihe iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika, nka kimwe mu byumweru bine byashyiriweho guhangana n’ubwiyongere bw’ingorane ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zikomeye zigira ku Banyafurika n’abatuye Isi bose. 

Iyo nama yitezweho kubaka umusingi w’ibyo Afurika izagaragaza mu Nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28), kandi yitezweho gufasha ibihugu by’Afurika gutegura igenamigambi no guharanira ko habaho amavugurura ahamye mu myubakire y’inzego z’imari, guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye bugamije kwagura imyumvire ku mihindagurikire y’ibihe n’amahirwe ahari. 

Kugeza uyu munsi Ikigega cy’u Rwanda gitera Inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije (FONERWA) kimaze gushora imari mu mishinga 46 mu gihugu hose. 

Icyo kigega kandi cyatangije Umushinga wiswe Ireme Fund watangirijwe muri COP27 imaze gukusanya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. 

U Rwanda nanone ni cyo gihugu cya mbere cy’Afurika cyabashije kugera ku masezerano n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) y’inkunga igamije gushyigikira imishinga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.