Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Sassou-N’Guesso wa Congo Brazzzavile

5,993

Ibiro bya perezida wa Congo Brazzaville byatangaje ko Perezida Denis Sassou-N’Guesso kuwa gatatu yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta azanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ibikubiye muri ubu butumwa ntibyatangajwe kugeza ubu.

Sassou-N’Guesso, umuturanyi wa hafi wa Tshisekedi, ni umwe mu bategetsi bo mu karere bagiye berekana ubushake mu gukemura amakimbirane mu karere.

Muri iyi minsi umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo ugeze habi, cyane nyuma y’uko u Rwanda rurashe ku ndege y’intambara ya DR Congo iri mu kirere kitavugwaho rumwe.

Imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za leta yakomeje kuwa gatatu mu bice bya centre ya Kitshanga muri Masisi n’izindi ngerero zitandukanye hafi yaho muri teritwari ya Rutshuru.

Kugeza ubu ntibizwi neza ugenzura centre ya Kitchanga, gusa amakuru atandukanye yemeza ko inyeshyambaza M23 zafunze umuhanda wa Kitshanga- Goma ari nawo utuma hashoboka ubucuruzi n’ingendo hagati ya Goma – Masisi – na Walikale.

Imiryango ifasha ikomeza gutabariza abantu ibihumbi barimo guhunga iyi mirwano.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaza impungenge ko DR Congo n’u Rwanda bishobora kwinjira mu ntambara kubera ibyo Kinshasa ikomeza gushinja Kigali.

Birashoboka cyane ko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri mugenzi we Sassou-N’Guesso burebana n’iki kibazo.

Nyuma yo kuganira n’umuturanyi we Felix Tshisekedi muri Kamena(6) ishize ubwo inyeshyamba za M23 zari zafashe umujyi wa Bunagana, Perezida Nguesso yavuze ko yizeye ko aya makimbirane azarangira.

Ibiro ntaramakuru AFP bimusubiramo agira ati: “Ntekereza ko vuba vuba tuzakemura izi ngorane tukazana amahoro mu biganiro”.

Ikinyamakuru Africa Intelligence mu cyumweru gishize cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byari kuba kuwa mbere, bikamuhuza na mugenzi we Paul Kagame i Doha muri Qatar.

Umuvugizi wa leta ya DRC, Patrick Muyaya, yabwiye BBC ko “twebwe ntabwo twanze kujya i Doha”.

Yongeraho ati: “Uko tubibona, inama ntiyahagaritswe, birashoboka ahubwo ko yimuriwe ikindi gihe kubera abandi bantu bo mu karere bagomba kuyigiramo uruhare, ndavuga umuryango wa Africa y’iburasirazuba, Angola na Kenya”.

Comments are closed.