Perezida Nyusi wa Mozambique na Umaro wa Guinea Bissau bashimiye Parezida Paul Kagame uherutse gutorwa n’abaturage

404

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi na Umaro wa Guinea Bissau boherereje ubutumwa Perezida Paul Kagame, nyuma y’aho abaturage b’u Rwanda bamutoreye indi manda y’imyaka itanu agiye kuyobora igihugu.

Mu butumwa bwe, Nyakubahwa Filipe Jacinto Nyusi usanzwe ayobora igihugu cya Mozambique yavuze ko yifurije ishya n’ihirwe Perezida Paul, yagize ati:“Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”

Undi mu perezida woherereje ubutumwa bw’ishimwe Perezida Paul Kagame, ni Umaro Mokhtar Sissoco Embaló uyobora igihugu cya Guinea Bissau, amushimira kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Yagize ati:“Ndakwifuriza indi manda irimo amahoro, uburumbuke ndetse n’iterambere.”

Twibutse ko Paul Kagame yatsinze abandi bakandida bari bahanganye ari bo Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wari Umukandida Wigenga.

Imibare y’agateganyo yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko Paul Kagame ari imbere aho yagize amajwi 99,15% mu gihe Dr Frank Habineza afite 0,53% naho Philippe Mpayimana akagira 0,32%.

Comments are closed.