Perezida Paul Kagame yageze mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi


Kuri uyu wa kabiri, Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya misiri azamaramo iminsi ibiri mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, yageze i Cairo mu Misiri, mu ruzinduko rw’akazi.
Ibirori by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri mu Ngoro ya Ittihadiya.
Biti “Aho abakuru b’Ibihugu byombi bari kugirana ibiganiro byihariye mbere yo guhura n’abagize intumwa za buri ruhande mu nama yagutse.”
Mu rwego rwo gukurura ishoramari no gushimangira umubano w’ubukungu hagati y’u Rwanda na Misiri, i Cairo habanje kubera inama ya mbere y’ubucuruzi ihuje ibihugu byombi.
Iyo nama yahuje abayobozi b’inzego z’ubucuruzi n’abashoramari b’ibihugu byombi bagamije gushakisha amahirwe, guteza imbere ubufatanye burambye no gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari.
Ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi zirimo itunganywa ry’ibikomoka ku buhinzi, inganda, ubukerarugendo n’ubukerarugendo bushingiye ku bukorikori, ubuzima n’imiti, ibikorwa by’ubwubatsi n’imiturire, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw;Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, Afrika Jean,
yasabye abashoramari b’Abanyamisiri gukoresha amahirwe atandukanye ari mu Rwanda no gufata iki Gihugu nk’ihuriro ry’ishoramari ndetse n’umuyoboro wo kugera ku masoko manini y’akarere.
Mu 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye na gahunda zo guteza imbere urubyiruko, siporo, no guhugura abadipolomate.
Aya yasinywe mu ruzinduko Perezida Kagame yari yagiriye muri iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri bishobora guhana ubutaka buzafasha ibihugu byombi gukomeza guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari n’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.
Ibijyanye n’ubwo butaka biri mu bikubiye mu masezerano, Misiri yasinyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe muri Kanama 2024.
Aya avuga ko u Rwanda rwaha Misiri ubutaka buzashyirwamo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho, gikorera mu Rwanda, n’u Rwanda rugahabwa bene ubwo butaka mu Misiri buzarufasha mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi binafitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade, kuva mu 1976 Misiri ifite Ambasade i Kigali ndetse n’u Rwanda rukagira Ambasade i Cairo yafunguwe mu 2015.
(Src: Umuseke)
Comments are closed.