Perezida Paul Kagame yasabye abagize guverinoma kujya bihutisha ibintu

289

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya abasaba ko batagomba kujya batinza ibintu kubera inama za hato na hato.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Kanama 2024, perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma nshya agiye kuzakorana nabo muri ino manda izamara imyaka itanu nk’uko bugenwa n’itegeko nshinga.

Abarahiye, ni abaminisitiri 21, harimo batatu bashya mu gihe abandi bose basozanije nawe manda ishize, harahira kandi abanyamabanga ba Leta bagera ku icyenda ndetse n’umuyobozi mukuru w’urwego rukuru rw’imiyoborere RGB.

Ni umuhango wabereye mu nzu y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, ukitabirwa n’abagize inteko ishingamategeko iherutse nayo kurahira, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Perezida wa Repubulika yavuze ko hari abayobozi badindiza akazi bigatuma akazi katihuta nk’uko byagombaga, ibyo bigatuma hari abafatayabikorwa ba Leta batabibona neza, bagahora babaza impamvu imishinga bateye inkunga iri kugenda biguru ntege. Perezida Paul Kagame yibaza impamvu ikintu cyakagombye gukorwa mu cyumweru kimwe gikorwa mu kwezi kose kandi ibyangombwa byose bihari.

Yagize ati:” Usanga ibyangombwa byose bihari, ariko icyagombaga gukorwa mu cyumweru kimwe, ukwezi kugashira kitarakorwa, wabaza umuntu akakubwira ngo ’tugiye kubikora’, ujya gutegereza ukwezi kubera iki mu gihe ufite ubushobozi bwo kubikora mu gihe gito ndetse n’ibyangombwa ubifite?”.

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko hari n’abayobozi bahora mu nama zitarangira, akibaza igihe baza bagashyira mu bikorwa ibyavuye mu nama baherutsemo ku buryo ahamagara umuntu inshuro zirenze ebyiri akabwirwa ko ari mu nama, ati:”Hari abayobozi bahora mu nama, ugahamagara rimwe kabiri uti bagiye mu nama, ibyavuye mu nama baba baherutsemo ni ryari babishyira mu bikorwa?”

Ibyo byose perezida wa Repubulika yasabye ko byakemuka vuba, buri wese agakora mu murongo wo kwihutisha ibyo akora kugira ngo intego guverinoma yihaye zigerwaho.

Comments are closed.