Perezida Putin yemeje urupfu rwa Prigozhin wayoboraga Wagner

3,279
RPF

Perezida Vladimir Putin yemeje amakuru y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, yihanganisha umuryango we ndetse ashimangira ko inzego zishinzwe iperereza mu Burusiya zatangiye kwiga ku cyateye impanuka y’indege yahitanye uyu mugabo.

Ibijyanye n’urupfu rwa Prigozhin Perezida Putin yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu nama yabereye muri Kremlin mu rwego rwo gutanga amakuru kuri iki kibazo.

Perezida Putin yavuze ko Yevgeny Prigozhin yari umugabo ufite impano ikomeye mu bucuruzi, gusa yemeza ko “yakoze amakosa akomeye” nubwo ateruye ngo avuge ayo ariyo.

Ati:“Hashize igihe kinini nzi Prigozhin, urebye ni ukuva mu myaka yo mu 1990. Yakoze amakosa akomeye mu buzima ari nanone hari byinshi by’ingenzi yagiye ageraho haba ku giti cye ndetse ugasanga bihebuje mu gihe hari ibyo namusabye gukora. Yari umugabo w’umunyempano, umunyempano mu bucuruzi.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi azibukira kuri uyu mugabo birimo n’uburyo yarwanyije aba-nazi muri Ukraine, ashimangira ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru hagamijwe kumenya icyamuhitanye.

Inkuru y’impanuka y’indege bivugwa ko yaguyemo Yevgeny Prigozhin ni yo iri kuvugwa cyane ku Isi muri iki gihe. Yari mu ndege yo mu bwoko bwa Embraer yaguye mu gace ka Tver ivuye i Moscow yerekeza mu Mujyi wa St Petersburg.

Amakuru avuga ko iyi ndege yagenderaga ku butumburuke bwa metero 8534 uvuye ku nyanja, mbere y’uko ihagarika gutanga amakuru ku bantu bari hasi bayigenzura.

Mbere yo kugwa, yatangiye kuzengerera mu kirere ndetse hari n’amakuru avuga ko yaba yararashwe n’inzego z’u Burusiya cyangwa ikaba yaratezwemo igisasu.

Rosaviatsiya yatangaje ko mu bari muri iyo ndege harimo uwahoze ari Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Abarusiya [Special Forces] Dmitry Utkin. Uyu mugabo afatwa nk’uwari wungirije mu buyobozi bwa Wagner Group.

Abandi bivugwa ko bari muri iyo ndege harimo Sergey Propustin, Evgeny Makaryan, Alexander Totmin na Nikolay Matuseev.

Abo na bo Russian News Agency [TASS], yatangaje ko babarizwaga muri uyu mutwe wa Wagner.

Leave A Reply

Your email address will not be published.