Perezida Trump arashinja Zelensky gutangiza intambara nyuma y’igitero gikomeye cy’Uburusiya

1,485
kwibuka31

Perezida w’Amerika Donald Trump yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky gutangiza intambara igihugu cye kirwana n’Uburusiya, nyuma y’umunsi igitero gikomeye cy’Uburusiya cyishe abantu nibura 35 gikomeretsa abandi 117 muri Ukraine.

Trump yavuze ko Zelensky asangiye uruhare na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin “mu mpfu z’abantu babarirwa muri za miliyoni” biciwe mu ntambara yo muri Ukraine.

Ari mu biro bya perezida w’Amerika (White House), Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Ntutangira intambara n’umuntu ukuruta inshuro 20 mu bunini ubundi ngo wizere ko abantu baguha za misile.” Yanegetse iyo ntambara ku wahoze ari Perezida w’Amerika Joe Biden.

Trump avuze ayo magambo nyuma y’uburakari bwinshi bwagaragajwe henshi kubera icyo gitero Uburusiya bwagabye ku cyumweru mu mujyi wa Sumy wo muri Ukraine, cyabaye icya mbere cyiciwemo abasivile benshi kigabwe n’Uburusiya kugeza ubu muri uyu mwaka.

Mbere, ubwo yabazwaga kuri icyo gitero cy’Uburusiya, Trump yavuze ko “birababaje cyane” ndetse ko yabwiwe ko Uburusiya “bwakoze ikosa”, ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Ku wa mbere, Trump yagize ati: “Abantu babarirwa muri za miliyoni barapfuye bitewe n’abantu batatu.

“Reka tuvuge ko Putin ari nimero ya mbere, reka tuvuge Biden utari uzi akaga arimo guteza, [we ni] nimero ya kabiri, na Zelensky.”

Bigereranywa ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana, ariko batagera muri za miliyoni, bishwe cyangwa barakomereka ku mpande zose kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.

Mu gukemanga ubushobozi bwa Zelensky, Trump yavuze ko uwo mutegetsi wa Ukraine “buri gihe aba ashaka kugura za misile”.

Trump yagize ati: “Iyo utangiye intambara, ugomba kuba uzi ko ushobora kuyitsinda.”

Yari arimo gusubiza ibibazo by’abanyamakuru mu nama na Perezida wa El Salvador yabereye muri White House.

Ubushyamirane hagati ya Trump na Zelensky buri ku gipimo cyo hejuru kuva baterana amagambo mu buryo bukomeye muri White House muri Gashyantare (2) uyu mwaka. Mbere, Trump na bwo yagaragaye nk’ushinja Ukraine gutangiza intambara.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’icyo gitero gishya cy’Uburusiya, Zelensky yashishikarije Trump gusura Ukraine mbere yo kugiranaamasezerano na Putin yo kurangiza intambara.

Avugira mu kiganiro 60 Minutes cya televiziyo CBS yo muri Amerika, Zelensky yagize ati: “Nyabuneka, mbere y’ibyemezo ibyo ari byo byose, ibiganiro ibyo ari byo byose, ngwino urebe abantu [abaturage], abasivile, abarwanyi, ibitaro, insengero, abana byashenywe cyangwa bapfuye.”

Ubwo cyabaga, Zelensky yavuze ko icyo gitero cy’Uburusiya mu mujyi wa Sumy cyishe abantu nibura 35 “rwagati mu mujyi ku cyumweru cya mashami”.

Uburusiya bwavuze ko bwarashe misile ebyiri zo mu bwoko bwa Iskander mu nama y’abasirikare ba Ukraine, bwica 60 muri bo, ariko nta gihamya yabyo bwatanze.

Trump yashimangiye ko ashaka “guhagarika ubwicanyi”, ndetse yumvikanisha ko hazaba ibyifuzo vuba aha ariko ntiyatanga amakuru arambuye.

Intambara yo muri Ukraine ifite inkomoko mu myaka irenga 10 mbere yaho, mu mwaka wa 2014, ubwo Perezida wa Ukraine wari ushyigikiye Uburusiya yahirikwaga.

Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014 ndetse bushyigikira inyeshyamba mu mirwano yiciwemo abantu mu burasirazuba bwa Ukraine.

Comments are closed.