Perezida wa Tanzania yihanganishije umuryango w’umukinnyi wa filime wapfuye

151

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Hashim Kambi, umukinnyi wa filime w’izina rikomeye muri iki gihugu uherutse kwitaba Imana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Samia Suluhu yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo w’umunyabigwi muri sinema ya Tanzania.

Ati:“Nakiranye agahinda kenshi inkuru y’urupfu rw’umukinnyi wa filime w’inararibonye, Hashim Kambi, witabye Imana uyu munsi i Dar es Salaam. Igihugu kibuze impano idasanzwe yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere no kwamamaza uruganda rwa filime mu gihugu.”

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango we ndetse n’abo mu ruganda rwa sinema muri Tanzania kimwe n’abahanzi muri rusange.

Ati “Nihanganishije Ishyirahamwe rya Filime muri Tanzania, Inama y’Igihugu ishinzwe Ubuhanzi (BASATA), abahanzi ba filime mu gihugu, umuryango wa nyakwigendera, abakora mu bya filime, inshuti, abavandimwe n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iki cyumweru cy’akababaro.”

Perezida Samia Suluhu yongeyeho ko mu by’ukuri turi ab’Imana kandi aho twavuye ariho tuzasubira.

Hashim Kambi ni umukinnyi wa sinema wabitangiye mu 1999 akaba yarabaye icyamamare muri Tanzania no mu Karere muri rusange, yitabye Imana ku wa 27 Mata 2026 aguye mu bitaro bya MICO ahitwa Sinza.

Uyu mugabo banakundaga kwita King Kambi, akaba yaranakanyujijeho muri Yanga SC mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema, azwi muri filime nka Homecoming, Simu ya Kifo na Damu ya Mjomba.

Comments are closed.