Perezida William Ruto yakiriye Kabarebe nk’intumwa idasanzwe yoherejwe na Perezida Kagame


William Ruto uyobora Kenya yatangaje ko yakiriye intumwa idasanzwe yohererejwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse ko bagiranye ibiganiro byiza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 17 Nyakanga 2025, mu biro by’umukuru w’igihugu cya Kenya Bwana William Ruto yahakiriye intumwa ya Perezida Paul Kagame, we avuga ko ari intumwa idasanzwe.
Perezida William Ruto yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati:” Nakiriye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu General James Kabarebe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”
William Ruto yakomeje avuga ko bagiranye ibiganiro byiza kikaba ari n’ikintu gishimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ati:”Ibiganiro byacu byibanze ku ngingo zagutse zerecyeye Ibihugu byombi n’akarere, ndetse n’ingamba duhuriyeho mu guteza imbere imikoranire mu mahoro n’umutekano, ubucuruzi n’imikoranire y’akarere“
Twibutse ko Gen (Rtd) James Kabarebe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

(Inkuru ya Igihozo Linkah)
Comments are closed.