Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana ari mu Rwanda


Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude, yakiriye mugenzi we wa Ghana Alban Sumana Kingsford Bagbin, uri mu Rwanda ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, bagirana ibiganiro mbere y’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Bagbin, yerekeza muri Uganda, aho agiye mu nama.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana zisanganywe imikoranire ndetse mu Kwakira 2024, hari itsinda ry’Abadepite bo muri Ghana bagiriye urugendoshuri mu Rwanda.
Mu 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire aho muri Kamena 2022, Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) n’icyo muri Ghana basinyanye amasezerano ku bufatanye ajyanye n’ubufatanye bwo gukora imiti n’inkingo, mu gutegura Rwanda FDA kugera ku cyiciro cya 3 no guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu byombi.
Comments are closed.