Perezida w’u Rwanda nawe yemeye guhura na Felix Tshisekedi wa DRC

1,830

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi bazahura ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza, kugira ngo bakemure ikibazo hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola.

Ibi ibyavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida João Lourenço wa Angola kuwa mbere i Luanda ngo baganire ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Urugendo rwa perezida Kagame muri Angola rwakurikiye urwo Tshisekedi yahagiriye mu byumweru bibiri bishize ku butumire bw’uyu muhuza Lourenço, aho Tshisekedi yemeye guhura na Paul Kagame.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Kagame na Lourenço “bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura impamvu muzi z’intambara”, ntibyemeje uko guhura na Tshisekedi kwavuzwe n’uruhande rwa Angola.

Nyuma y’iyo nama y’i Luanda, minisitiri Téte António wa Angola yabwiye abanyamakuru ko “byemeranyijwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Félix Tshisekedi, ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza”.

Perezida João Lourenço ni umuhuza kuri iki kibazo wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Amaze guhuza aba bategetsi bombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize.

Ni iki cyakwitegwa mu guhura kwa Tshisekedi na Kagame?

Kuva iyi ntambara yakubura bushya mu mpera za 2021 Kagame na Tshisekedi bamaze guhura inshuro zirenze imwe ariko kugeza ubu – urebye uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwa DR Congo – nta musaruro urava mu nama zabo.

Ku nshuro ya mbere nyuma ya 2021, Tshisekedi na Kagame bahuriye i Nairobi muri Kamena(6) 2022 mu nama yari yatumiwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, aha bahahuriye n’abandi bategetsi bo mu karere ngo bige kuri aya makimbirane.

Muri Nzeri (9) 2022 bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York iruhande rw’inama rusange ya ONU bose bari bagiyemo.

Izo nama, ndetse n’izindi zahuje intumwa zabo, zagiye zifata imyanzuro itandukanye ku gukemura aya makimbirane ariko kugeza ubu nta musaruro uba witezwe uraboneka – amahoro.

Bahura na Macron muri Nzeri 2022 bumvikanye ko M23 iva mu duce yigaruriye, kandi bakarwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR
Insiguro y’isanamu,Bahura na Macron muri Nzeri 2022, bumvikanye ko M23 iva mu duce yigaruriye, kandi bakarwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, Kigali nayo igashinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda. Inzobere za ONU zemeje ibi birego impande zombi ziregana, nubwo zo zibihakana.

Tshisekedi ashimangira ko atazigera aganira na M23 kuko avuga ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Kigali nayo ntikozwa kuganira na FDLR ishinja ko yasize ikoze jenoside mu Rwanda.

Mu gukemura ikibazo cya FDLR, ateruye ngo avuge ko ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo, Kagame avuga ko “u Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya” mu kurinda umutekano warwo.

Ku bigaragara, ikibazo cya Kinshasa na Kigali gishingiye kuri iyi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na M23.

Ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi byatanga umusaruro bibaye mu mwuka wo kwizerana, bigaterwa kandi n’umwanzuro bombi bafata kucyo bakorera iyo mitwe yombi yitwaje intwaro.

Ikiganiro cyabo ubu cyaba kimeze gute?

Cyaba gitandukanye n’ibindi byose bagize mbere. Nicyo gisubizo cyoroshye.

Hagati ya Tshisekedi na Kagame ubu hari umwuka mubi kurusha ikindi gihe cyose mbere.

Mu kwiyamamaza kwe mu Ukuboza (12) gushize, Tshisekedi yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we Kagame, arimo kumugereranya na Hitler, no kuvuga ko ashobora kurasa i Kigali.

Hamwe Tshisekedi yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.’”

Guhura no kuganira kwabo muri iki gihe gushobora kutamera nk'uko byari byifashe mu 2019 (igihe cy'iyi foto) ubwo aba bategetsi berekanaga ubucuti

Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo, avuga ko “uko ibintu byifashe uyu munsi… ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze”.

Tshisekedi yashimye kandi imihate y’amahoro irimo gukorwa, avuga ko “niteguye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro” kandi ko ibyo ari “icyemezo cy’ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w’intambara”.

Asa n’usubiza ku byo Tshisekedi yavuze yiyamamaza, Kagame yavuze ko atigeze asubiza “ku bitutsi…kuko byo bitica, ariko hari icyo bazigishwa n’ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye”.

Inama imbona nkubone yahuza Tshisekedi na Kagame ubu ishobora kubamo kwishishanya n’urwicyekwe kurusha izindi zose bahuriyemo mbere, kandi bibaye bityo ntiyakwitegwamo umusaruro munini w’ako kanya.

(Src:BBC)

Comments are closed.