Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yimwe ikaze muri Israel

335
kwibuka31

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Israel yakuriye inzira ku murima mugenzi we wo mu Bufaransa amubwira ko Israel idashobora guha ikaze perezida Macron.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo guhungabanya Israel”.

Saar yavuze ko kwemeza Palestine nk’igihugu bihungabanya umutekano wa Israel ndetse ko Perezida Mahmoud Abbas atari umuntu wo kwizera mu biganiro.

Mu minsi ishize ikiganiro cyanyuze ku gitangazamakuru Kan cyo muri Israel, havugiwemo ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yateye utwatsi ibyo guha Macron amahirwe yo gukorera uruzinduko muri Israel mbere y’Inteko Rusange ya Loni.

Byitezwe ko Emmanuel Macron azemeza Palestine nka Leta yigenga mu Nama rusange ya Loni iteganyijwe muri kuno kwezi kwa Nzeli 2025.

Comments are closed.