Perezida Zelensky yasabwe kutitwaza intambara ngo areke gutegura amatora

174

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, gutegura amatora ya perezida no kureka gukomeza kwitwaza intambara nk’intandaro yo kuyasubika.

Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Politico cyasohotse ku wa Kabiri, agaragaza impungenge ku isura ya demokarasi ya Ukraine, iheruka kugira amatora ya perezida mu 2019.

Manda ya Zelensky yarangiye muri Gicurasi 2024, nyamara yanze gutanga gahunda y’amatora, ashingiye ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byatangiye muri Gashyantare 2022 ubwo intambara n’u Burusiya yakazaga umurego.

Trump yavuze ko intambara itagikeneye gutangwa nk’impamvu yo kudakoresha amatora.

Ati:“Bamaze igihe kirekire nta matora bagira. Bivuga ko bafite demokarasi ariko hari aho bigera ntibibe bikiri demokarasi.”

Igihe yabazwaga niba Ukraine ikwiye gutegura amatora, Trump yasubije ko “igihe cyageze,” anavuga ko ari “igihe cy’ingenzi cyo kubikora,” yongeraho ko “nubwo bitwaza intambara ngo ntibakore amatora, abaturage ba Ukraine bakwiye guhabwa uburenganzira bwo guhitamo.”

Perezida Zelensky avuga ko yiteguye gutora amatora mu gihe cyose abo mu Burengerazuba bw’Isi bamwizeza ko bazarinda Ukraine ibitero by’u Burusiya.

Yavuze ko nta gahunda afite yo kugundira ubutegetsi.

Ati “Niteguye amatora, hejuru y’ibyo ariko ndasaba abafatanyabikorwa b’Abanyamerika n’Abanyaburayi kutwizeza umutekano, mu minsi 60 cyangwa 90 iri imbere Ukraine izaba yiteguye gukora amatora.”

Comments are closed.