Polisi yafashe umugabo wihinduye amazina yihisha Ubutabera
Polisi yafunze umugabo w’imyaka 62 wari warahinduye amazina ahunga ubutabera, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Patrick Sindikubwabo uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ahita atoroka atangira kwihishahisha.
Ati:“Uyu mugabo Uwihoreye Venant akomoka mu yahoze ari Komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri Serile Masinde, ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu Kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yarafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi”.
Sindikubwabo avuga ko Uwihoreye Venant yavuye muri aka karere ajya mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse anihindura amazina agamije kujijisha kugira ngo adakurikiranwa ngo aryozwe ibyo yakoze, ahitamo kwiyita Ramadhani Yusufu kugira ngo atazamenyekana.
Sindikubwabo avuga ko kugira ngo bimenyekane ko yihishe mu Karere ka Nyanza, byaturutse ku muntu wamubonye atanga amakuru ko yagize uruhare muri Jenoside.
Ati “Nyamara umuryango we warabihishaga iyo wababazaga aho ari bagusubizaga ko yahunze ari hanze y’Igihugu”.
Sindikubwabo asaba abantu bafite ababo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kutabahishira kuko biri mu bintu bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse bigatuma hadatangwa ubutabera bwuzuye ku barokotse Jenoside.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mugabo yihisha inzego z’Ubutabera, yahise atabwa muri yombi tariki 22 Ukuboza 2024 kugira ngo ahanirwe ibyaha akurikiranyweho.
Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka muri Nyamagabe, mu gihe ategereje kujyanwa muri Gereza kurangiza igihano.
Comments are closed.