Polisi yafashe umukobwa wacuruzaga urumogi i Nyarugenge


Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 ucuruza afite ikilo kimwe n’udupfunyika 180 tw’urumogi.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2025 Saa Munani z’amanywa kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yahishaga urumogi acuruza mu mucanga wari urunze mu nzu iherereye mu Kagali ka Mataba, mu Mudugudu wa Rushubi. Uyu mukobwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Mageragere.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Igihe dukesha nkuru ko uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga na we yafashwe acuruza urumogi na we akaba afungiye icyo cyaha.
Ati “Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntizadohoka mu kurwanya abanywa n’abacuruza ibiyobyange kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda, ababinywa baragirwa inama yo kubireka, ababicuruza nibabireke kuko amayeri bakoresha arazwi.”
Polisi kandi yashimiye abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma ababicuruza bafatwa.
Ati “Iki ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n’abaturage, turabashimira ariko tunibutsa abandi gutangira amakuru ku gihe, tugire igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge.”
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irebze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Comments are closed.