Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho gutanga ruswa ngo babone “Provisoire”

6,108

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aba nabo bahise bafatwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w’imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w’imyaka 40 babashe kubona uruhushya rw’agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.

Yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwitwa Hategekimana yageze ahakorerwa ikizamini, maze abwira umupolisi wari uhari ko hari serivisi ashaka ko amufashamo, y’uko afite abantu be babiri baje gukora ikizamini ariko batazi imashini, amusaba ko yabimufashamo bagatsinda ari nako akura mu mufuka ibihumbi 100Frw ayahereza uwo mupolisi.”

Yakomeje agira ati: “Akimara kuyamuha, umupolisi yahise abibwira umuyobozi we bamuta muri yombi. Nyaminani na Niyomugabo yagiraga ngo bafashwe bavuga ko ubusanzwe ari umwarimu wigisha amategeko y’umuhanda kandi ko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).

Bavuze ko yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri umwe yagombaga kumuha ibihumbi 250Frw, bari bumvikanye ko bazayatanga bamaze kubona ko batsinze.

CIP Emmanuel Habiyaremye yagiriye abantu inama kwiga neza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakirinda gushaka gutanga ruswa kuko ari amafaranga bayabura ntibabone n’uruhushya ndetse bakanafungwa, asaba n’abazi ko badafite ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa guhitamo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agatenyo gikorerwa ku mpapuro.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.