Polisi yahumurije abaturage ko batazongera guhohoterwa n’abayitirirwa

8,617

Polisi y’u Rwanda irongera kwizeza abaturage ko batazongera guhohoterwa n’abayitirirwa bakoresha imbaraga z’umurengera mu kwica abantu bafunzwe cyangwa abafatiwe mu makosa.

CP John Bosco Kabera yari mu kiganiro kuri KT Radio

Nyuma yo kubisabwa n’inzego ziyikuriye, Polisi y’u Rwanda ivuga ko abarasa abantu ku mpamvu zikunze kuvugwa ko bageragezaga gutoroka cyangwa bayirwanyije, abo bapolisi bafunzwe kandi bazaburanira mu nkiko imbere y’abo bahemukiye.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yahaye KT Radio kuri uyu wa gatatu tariki 09 Nzeri 2020 yavuze ko abaturage bahohotewe cyangwa imiryango y’abishwe, bazajya batumirwa kureba uburyo abapolisi babakoreye amakosa barimo kubihanirwa.

CP Kabera umuvuguzi wa polisi y’u Rwanda avuga ko ari abapolisi ku giti cyabo bagenda bahesha isura mbi urwego bakorera, ariko ko na bo ubu bagiye gushyirwa imbere ya rubanda.

Yagize ati “Uretse kubivuga ku mbuga nkoranyambaga ko umupolisi runaka afunzwe cyangwa habaye ikibazo iki n’iki, dufite inshingano zo kumenyesha Abanyarwanda uburyo ibibazo bikurikiranwa n’aho bigeze.

Hari n’ibindi bibazo abaturage baza barega abapolisi cyangwa umupolisi runaka, twajyaga tubabwira ko abapolisi bafashwe cyangwa bakurikiranywe, ariko kubwira umuntu uburyo uwo mupolisi yahanwe ngira ngo biramufasha kumva ko atunganiwe”.

Ati “Abapolisi baburanira mu nkiko zisanzwe, ibi byaduhaye isomo ry’uko abaturage bashaka kubimenya (ibijyanye n’urubanza rw’ababahemukiye), hashobora kubaho kubahamagara bakitabira izo manza cyangwa kubibatangariza”.

Umuvugizi wa Polisi yatanze ingero z’abapolisi bamwe bagiye barasa cyangwa bakubita abaturage bikabaviramo gupfa, ariko ubu na bo (abo bapolisi) barafashwe bagafungwa.

CP Kabera avuga ko abapolisi barashe umuntu i Nyanza ubu bafunzwe, uwakubise umuntu ahitwa Karenge (muri Ngoma) bikaza kumuviramo gupfa ubu na we arafunzwe, ndetse hari n’ushinjwa kurasa umuntu i Zaza muri Ngoma, ikirego cye kiri mu Bugenzacyaha.

Yavuze ko abapolisi barasa umuntu wambaye amapingu bagomba kubihanirwa bitewe n’uko uwo muntu aba adashobora kubarwanya.

Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama bagenzi be kwirinda kurakara no guhubuka mu byemezo bafata byo gukoresha imbaraga z’ikirenga.

Ku rundi ruhande ariko, CP Kabera yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza bahawe n’abapolisi no kwirinda kubarwanya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.