Pr Lyambabaje yasabye abarimu ba UR kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda

6,456

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Ryambabaje Alexandre yasabye abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda kwitandukanya n’imigirire yaranze bagenzi babo, bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside  yakorewe Abatutsi.

Ibi Prof Ryamabaje Alexandre yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Mu ijambo rye yasabye abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda ko bagomba kwitwararika bagatandukana na bagenzi babo bahoze bakora mu cyitwaga kaminuza nkuru y’u Rwanda nyuma bakaza kwirara mu baturage bakabica mu gihe jenoside yari iriho ikorerwa abatutsi mu mwaka w’i 1994 ko ahubwo baba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurangwa n’ubwuzuzanye.

Prof. Ryambabaje Alexandre yagize ati “Ndasaba cyane cyane abarimu kwitandukanya n’imigirire yaranze bagenzi babo, bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo mugomba kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurangwa n’ubwuzuzanye.

Yakomeje yihanganishije ababuriye ababo muri kaminuza, ariko anavuga ko bibabaje kugira ubwenge ariko ukabura umutimanama.

Prof. Ryambabaje yasabye abanyeshuri kwirinda ingengabitekerezo ya genocide.

Mu ijambo rye ryamaze umwanya utari muto yasabye kandi urubyiruko rwiga muri Kaminuza kuri ubu, kwirinda ibikorwa n’amagambo birangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside bikigaragara hirya no hino, kugira ngo bitandukanye n’urundi rubyiruko rwabaye ibikoresho byo gushyira mu bikorwa Jenoside.

Muri uwo muhango kandi wabereye ku rwibutso rwa genocide yakorewe Abatutsi ruherereye mu kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hatangiwemo ubuhamya butandukanye na bamwe mu baharokokeye bavuze uburyo bamwe banyeshuri biraye muri bagenzi babo bakabica, ndetse bakica n’abarimu babo babaziza ubwoko, bigera naho bamwe mu barimu nabo ubwabo bishe bagenzi babo b’abarimu ntibanatinya kwica abanyeshuri bigishaga.

Uru rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda rushyinguwemo imibiri ibasaga 400, abahiciwe barimo abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari ifite icyicaro mu karere ka Huye, mu cyari Komini Ngoma mu yari Perefectura ya Butare.

Prof. Ryambabaje yasabye abarimu ba UR kwitandukanya n'imigirire ya bagenzi  babo muri Jenoside

Comments are closed.