Prezida KAGAME PAUL yitezwe I Bangui muri Centrafrique kuri uyu wa kabiri

13,964

Kuri uyu wa Kabiri prezida w’u Rwanda KAGAME PAUL yitezwe mu gihugu cya Centre Afrique mu ruzinduko rw’akazi.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019 prezida PAUL KAGAME w’u Rwanda arakorera uruzinduko I Bangui mu gihugu cya Centre Afrique, ibiro ntangazamakuru by’Abongereza byavuze ko biteganijwe ko Prezida KAGAME ari bubonane na mugenzi we FAUSTIN  ARCHANGE TROUADERA. Amakuru dukesha prezidansi ya Bangui aravuga ko uwo mubano ugamije gishimangira umubano hagati y’ibyo bihugu bibiri, ni urugendo rwa mbere prezida KAGAME agiye gukorera muri icyo gihugu kuva Prezida FAUSTIN yatorerwa kuyobora icyo gihugu mu mwaka wa 2016.

Amakuru afitiwe gihamya, ni uko muri uwo mubonano hari businywe amasezerano y’ubufatanye my bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, usibye ayo masezerano, hari businywe na none amasezerano y’ubukungu ashingiye ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

MONUSCA nayo ibinyujije ku tukuta rwa Twitter yemeje ko KAGAME asura Bangui

Hari amakuru avuga ko igihugu cya Centre Africa gishobora guha u Rwanda bimwe mu birombe by’amabuye y’agaciro ndetse n’amwe mu mashyamba rukabibyaza umusaruro akaba ari nayo mpamvu Nyakubahwa Paul Kagame ashobora guherekezwa n’umuyobozi shinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Igihugu cya Centre Afrique ni igihugu gikungahaye mu butare bwa Uranium, Zahabu, Diyama ndetse na Petrole.

Ku bijyanye n’umutekano, u Rwanda ni igihugu cya gatatu mu bihugu bifite abasirikare ba Loni benshi bashinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu.

 

Comments are closed.